Nateye urutoki
Ngo niba zitetse
Ujye utora agahihi
Agahogo kabobere.
Ubu inyuma y'igikali
Ibitoki ni byinshi
Bitembana inkingi.
Ubu intabo zirarunze
Ibibindi biroga.
Maheru iyo ugumye aha
Nkabona agakazana
Aho kwicwa n'irungu
Wagiye Bugande !
Nta tungo natinye
Ngo mareyo ubukungu
Utazaba umutindi.
Ihene ubu ni nyamwinshi
Ziteretse amapfizi :
Ruhaya na Sacyanwa.
Maheru iyo umfashije
Tukorora neza
Amatungo tubyiruye !
Kebuka urore amasake
Yirirwa avuna sambwe
Mu mivumu hariya!
Inkokokazi ni nyinshi :
Iz'inganda n'indayi
Uzikunda zihuje
Indilimbo z'urwunge,
Ziteteza zitaha,
Zihamagara izazo,
Zitoye gahunda,
Zisanga amaruka.
Maheru iyo urebye
Ibyo ntunze ugatuza
Aho kunta mu marira!
Uti : ngaho mpa impamba
Ngucike njye ahandi
Ducane dutane !
Mahero iyo unyoheje
Gukora mu ntagara
Nkaryiroha mu nda
Aho kwanga icyo mbyaye! .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ibyiruka rya Maheru (9)