Amapfa ageze mu gihugu
Nkurwanaho cyane
Umuruho sinawumva
Ngahaha ubutitsa
Ngo akabiri gatohe
Utazaba uruzingo
Nk'uwabuze abamurera.
Maheru iyo umpaye
Agahenge gatoya
Nkakungura inama!
Nateye n'ishyamba
Ngo nugimbuka
Washatse gushinga
Urugo rukwizihiye
Utazabura imbariro
Ukabura n'imiganda.
Maheru iyo utuje
Ugakulikiza neza
Utunama nkugira!
Imishike yaracitse
Amafuni ararundwa,
Ubwo mpinga ibijumba,
Rubanda bakunda
Kubyita ubukungu.
Mba ngira ngo utazimwa
Umukobwa wa Naka,
Bagira ngo urashonje
Ubukungu si bwinshi.
Maheru iyo umfashije
Tukiha agaciro
Mu maso y'i Muhana!
Ubu ingano nararunze,
Ibigega biratemba.
Ubwo ngira ngo abatindi
Batagira amasambu
Bagure ibyo mbahaye
Jye ngwize amanoti
Njye nkwambika neza.
Maheru iyo umbwiye
Amagambo anduhura
Aho kunsha umugongo! ../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ibyiruka rya Maheru (8)