II. Aragenda araryama
Nanjye ngana ku bwanjye.
Iryo joro sinagoheka
Ndara mbunza imitima.
Ngashaka igisubizo
Nzabwira uwo mwana
Ngasanga kigoye.
Namwita igicucu
Sinigeze nterura
Ngo nshinge ibitariho ;
Navugaga ibisanzwe.
Ubu ngubu ninanga
Ko agana mu mahanga
Nkamwogeza cyane
Ngo akunde angumire aho,
Ndareba ngasanga
Mba mwishe burundu,
Akagira ngo ni mwiza,
Akazapfa akigenza
Uko yamye abishinga.
Ngifinda uko nkwiye
Kugenza ibyo ngibyo
Maheru aba yaje.
Ati : ndabona hakeye
Ndakwibutsa ijambo
Naraye nkubwiye.
Nti : Maheru ko ubizi
Ngukunda bikabije
Urarwana ujya hehe?
Iyo utuje ugakunda
Ugaturana neza
N'abitwa ababyeyi!
Wabaye ukivuka,
Inka yanjye yari imwe
Irakunda iragorora
Urakamirwa urabyibuha.
Ntiwigeze usumbwa
N'abinikije ijana.
Maheru iyo umbereye
Umwana uko nshaka
Aho kunyaka ijambo! .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ibyiruka rya Maheru (7)