Umuvugabutumwa yagiye mu bukwe, yinywera ubushera burimo warage. Abari bacyuje ubukwe babonye atangiye kwandavura, baramuherekeza bamugeza
ku gishanga ngo yambuke ajya ku musozi w'iwe.
Yabaye agikandagiza ikirenga cya mbere mu gishanga rero aba yihonze hasi.
Ntagize ngo arabyuka, ayoberwa aho yerekezaga.
Ntiyivuna abitekerezaho akomeza urugendo, yerekeza aho abyutse areba.
Ageze imbere yumva abantu basakabaka, ati «nkajya kureba, wasanga aho hantu habaye
ibirori nkongera nkabona aho niganirira n'ubundi bariya bashenzi baransagariya bansezerera vuba.»
Agezeyo ikimwaro kiramukora kuko yasanze ari hamwe yahoze mu bukwe!
Byatewe n'uko amaze kugwa yabyutse akerekeza aho abyutse areba ntamenye ko asubiye aho avuye!