Ubwo ngubwo arazenga
Arababara ndabibona
Arafunga ntiyakoma
Bagize bati «yewe !»
Ijambo riragatabwa
Bahamagaye aranga
Bagabuye ntiyabirya
Bashashe ntiyaryama.
Ubwo nyina akandeba
Agatinya guhinda
Akiruzi umuhungu
Mu maso ya twembi.
Yankebuka ngasanga
Mu maso ye yombi
Haganje agahinda
Amagambo ajya kuvuga
Ugasanga amugoye.
Ubwo abana batoya
Basanzwe basakuza
Barwana bagabuza
Bakandora bose
Nakebuka umwe muri bo
Agahumbya bukeya.
Umwe yavuga ijambo
Abandi bakamureba
Igisubizo bashimye
Ugasanga gituje
Kitarimo amashyengo
Aya asanzwe mu bana.
Ngeze aho nti : cyo mwana
Hamagara Maheru
Aze ambwire icyo ashaka
Mahero ati : ndaje
Nkubwire icyo mashe ;
Aza atera ibitambwe
Nti : ubanza rubaye.
Ati «kera nkivuka
Ntaramenya ubwenge
Nari inka mu zindi .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ibyiruka rya Maheru (4)