Ubu nshobora kugenda
Ngashaka aho ndara
Ejo nkigaba ahandi,
Ejobundi ngakomeza
Nkagera iyo utakibona,
Kugira ngo nguhunge
Amahane ni menshi.»
Ubwo mbonye icyo cyago
Gikomeje imigambi
Yo kwigisha icyohe,
Ndakomeza ndatota
Ngo none aratinya
Aze kumva igikwiye.
Nti «Ibyo wigira byose
Ndabirora nkazenga.
Nakwitaga umwana
Uyu uteye gitwari
Agaturana neza
N'abitwa ababyeyi.
Ubwo utangiye kwanga
Uwakureze akagukuza,
Wamurora mu maso
Inyeri zikavumera,
Waba wicaye hasi
Uti «intebe nayireke
Nyishingeho nanjye»,
Yaba agize ati «jya kurora
Amatungo mu rwuri
Ugatangira kwigira
Icyatwa ugafunga ;
Yakubwira ati « cyono
Jya kuzana utuzi »
Ugafuha ukarwana
Ukica igiti n'isazi.
Ubwo utangiye kwanga
Amategeko nguhaye,
Ubusore bwapfuye
Wabaye Rubebe
Jye nkwise icyontazi
Icyo ushaka kimashe. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Ibyiruka rya Maheru (3)