Ibyaranze Sankara
Ikirangantego cya Burkina Faso cyo ku butegetsi bwa Sankara hagati ya 1984 na 1987, cyari kigizwe n'agafuni gashamikanye n'imbunda ya Karacinikovu (AK-47) cyanditsemo amagambo agira ati "Gukunda igihugu cyangwa urupfu, tuzatsinda"
Mu byaranze kwicisha bugufi kwe, Sankara yakunze no kugira ibikorwa byatumye amenyekana bituma anavugwa cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga na Guverinoma ye.
Bimwe muri ibyo bikorwa
Sankara yagurishije imodoka zo mu bwoko bwa Benz Mercedes z'abaminisitiri asaba ko bose bazajya bakoresha izo mu bwoko bwa Renault 5 zari zihendutse cyane muri Burkina Faso.
Yagabanije imishahara y'abakozi ba Leta bahembwaga neza, harimo n'umushahara we ndetse anabuza ibyo gukoresha abashoferi ba Guverinoma no kugura amatike y'indege yo mu cyiciro cya mbere.
Sankara yasaranganyije ubutaka mu bakene icyo gihe umusaruro w'ingano uva kuri biro 1700 kuri hegitare ugera kuri 3800 kuri hegitare bituma igihugu cyihaza mu biribwa.
Yarwanyije inkunga z'amahanga agira ati "ukugaburira aranakuyobora".
Mu nama zitandukanye z'Afurika Yunze ubumwe yakunze kugaruka ku bukoloni bushya bugenda bwinjira muri Afurika bunyuze mu bucuruzi bw'Abanyaburayi ndetse n'inkunga.
Umugore wa Sankara, Mariam Sankara, yagize ati "Thomas yari azi uko azereka abaturage be uko bihesha agaciro ndetse no kwishimira uko bari binyuze mu mbaraga zabo, umuhate, kwiyubaha n'umurimo. Ibindi birenga ku mugabo wanjye ni kuvugisha ukuri.
Sankara yafashe ububiko bw'ibiryo I Ouagadougou bigenerwa abasirikare abuhindura iguriro rya buri wese. Iyi ikaba ari yo "Super Market" yabaye muri Burkina Faso bwa mbere.
Yategetse abakozi ba Leta bose kwitanga umushahara w'ukwezi kumwe ujya mu bikorwa bigamije amajyambere y'abaturage.
Yanze gukoresha kirimatizeri (Air Conditioner) mu biro bye bitewe n'uko yasangaga ibyo ari iby'abaherwe nyamara rubanda nyamwinshi bitabageraho.
Nka Perezida, yagabanije umushahara we w'ukwezi awugeza ku madorari y'Amerika 450 anagumana mu mutungo we imodoka imwe, amagare ane, gitari eshatu na Firigo imwe n'indi yari yaramenetse. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji "Captaine Thomas Sankara (8)"