Aha akaba yarabashije kwirebera n'amaso ye abari bigumuye kuri Guverinoma ya Philibert Tsiranana (Madagascar) mu myaka ya 1971 na 1972.
Muri Madagascar kandi, Sankara yabashije gusoma ibitabo bya Karl Marx na Vladimir Lenin, ibitekerezo yakuyemo bikaba byaramuyoboye muri politiki ye yakoze mu buzima bwe bwose.
Agaruka mu gihugu cye mu 1972, ahagana mu 1974 yarwanye mu ntambara y'imipaka hagati ya Burkina Faso na Mali.
Aha yahabereye kirangiranwa kubera ubunararibonye yagaragaje ku rugamba rwari rubashyamiranyije na Mali ariko nyuma y'umwaka umwe yavuye mu by'intambara nyuma yo gusanga nta shingiro bifite, ahubwo ahita atangira gutekereza kuri politiki yo kwihangana.
Sankara kandi yanamenyekanye mu Murwa mukuru Ouagadougou kubera ko yari azi gucuranga gitari akaba yarabaye mu itsinda ricuranga ryitwa "Tout-à -Coup Jazz" ndetse akaba yaranatwaraga ipikipiki; ibi bikaba byaratumye agira isura y'umuntu wicisha bugufi muri rubanda.
Mu 1976, Sankara yabaye umuyobozi w'Ikigo gitanga amahugurwa ku bakomando cy'ahitwa PA´. Muri uwo mwaka ni bwo yahuye na Blaise Compaoré muri Morocco; icyo gihe kandi Burkina Faso ikaba yari iyobowe na Colonel Saye Zerbo.
Mu gihe cya Colonel Saye Zerbo, itsinda ry'abasirikare bakuru bakiri bato ba Burkina Faso bakoze ihuriro ry'ibanga "Communist Officers Group"; bamwe mu barimenyekanyemo cyane harimo Henri Zongo, Jean-Baptiste Boukary Lingani, Blaise Compaoré na Sankara.
Thomas Sankara muri Guverinoma
Sankara yagizwe Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itumanaho muri Guverinoma yari iyobowe n'ingufu za Gisirikare aho hari muri Nzeri 1981, uyu mwanya ukaba waramwerekeje mu nama ya mbere y'abaminisitiri, ariko nyuma yaje kwegura kuwa 21 Mata 1982,
Nyuma yo gusanga ubutegetsi buriho burwanya umurimo, ahita atangaza ikiswe "Ibyago ku baniga umuturage" mu gifaransa "Malheur à ceux qui béillonnent le peuple!"
Nyuma yo guhirika ku butegetsi Colonel Saye Zerbo mu Gushyingo, 1982, Maj. Dr Jean-Baptiste Ouédraogo yahise aba Perezida, Sankara aba Minisitiri w'Intebe muri Mutarama 1983, ariko aza kwirukanwa kuwa 17 Gicurasi afungishwa ijisho nyuma yo gusurwa n'umuhungu wa Perezida w'u Bufaransa Jean-Christophe Mitterrand wari ushinzwe Afurika. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji "Captaine Thomas Sankara (5)"