Ikirumbo cyarakwokamye i Buguru.
Naho iwacu ujye wumva
Ingoma zisumana n'impundu,
N'Abasizi n'Abasengo
Zikayisanganira Ntuku.
Ukumva ibihubi i Rwanda
Ingoma zivuga umutuzo,
Nabacyuriye Ntuku inyambo.
Uzitsindiye ubuhatsi Karuhura
Mutukura wayitatse iz'ibihugu,
Ikigize icya Mugabo-umwe.
Nkuyubwatsi ko wayogoje amahanga,
Bakaga ab'amakeba,
Naje kwaka ingororano.
Uzampe inka unshyire i Rwanda,
Uzambonere ubuturo, sinatashye
Ndi umubata wawe.
Urankumbure sinatashye,
Natewe n'indwara
Inkenya ubugingo.
Yankuye mu bandi
Nari ingabo yawe Kigeli,
Ngo ugabe, ndacumbagira ibirenge.
Nakumbuye i Bwami Ntacyikora ukundi,
160 Nkorera intege ziranga
Amaguru ambera ibinanira.
Ngize ngo niyahure njye mu ngezi,
Nzirikanye Umwami wahawe zakunze,
Niyima kujya kwa Nyamutezi.
Sindata ubukene bwanjye,
Naje gukura ubwatsi, Bwagiro
Ko wahinze ubudehe ibyaro.
Ndi ku bya mbere
Sinabikuye u Burundi,
Burarumbye nk'ibirumba
Nasize irungu i Buguru.
Rero Kigeli urakaganza amahari
Wivuge ibihugu,
Ndahirwa we wahawe ingoma
Ngahabwa inganzo.