Urasanira ingoma usize yo abavuke
Ruvumba-ntambara rwa Mabara,
Ukabaza bose imihayo* yanjye
Uti: ese mbwira uko bwatsinzwe ?
Nti: bubwirize umushumba
Na we umuhutu*yatanze urukano,
Yemeye imirimo.
Ubwice ni jye w'inkusi
Nje kukubwira inkuru nasanze i Buguru bwa
Rugarika-ndonyi,
Nasanze Karyenda amaganya Yayitashye,
Itugaritswe n'ishavu, irabyicuza,
Ngo irashaka kwambikwa Rugina.
Ngo ejo itayigira intebe nka Ruvuzo,
Ikayivungura nk'inkomo ishaje
Igafatwa mpiri Karyenda.
Yumvise imihayo turi mwo i Rwanda,
Amaganya arayegura iraboroga
Iti: nabuze aho nakwirwa
Muri iki gihunya,
Rugaba-bihumbi yampfakaje nkiri muto,
Rurivugira urugembe i Buguru.
Nyikora ku matama ndayicyaha
Nti: henga wunvane n'ubupfakazi,
Utsindwe nka Mizage
N'Indigata- migezi ya Rubura-soni.
None Karyenda ko ubuze Mutaga,
Uteze undi muhunguzi nka he ?
Hama hamwe ikwivuge Nyamiringa
Wicuze ya Mirindi,
Washengererwaga i Gisigwa-ntote,
Kandi ugende uko
Nka Mutumo wa Kinyoni.
Karyenda cura igihunya
Urarire ikirumbi, .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Naje kubika u Burundi (5)