Igahaka za ngoma .
Ingoma ndende ya Bugabo.
Wayirushije ubugabo we Nganji,
Karyenda niguture
Uyitunge mu bwina,
Itagutuye uzayitunge mu mufuka.
Maze ishire ijabo ihakwe
Nta zima yihebere,
Yabaye inkuna yo gupfa, iracumbagira
Yabaye umwiri* Karyenda.
Kandi ni ko agira amatwi make munda
Yabaye icyima , yatahiwe n'icyago,
Ifite mu cyambiko hake.
Kandi ni ko ikomangana
Yishyize mu rumira itazi kwoga,
Yita mu ngeri
Aho nu uhore,
Nturyebuze akarimi Karyenda.
Jye uzi Karinga, irakujya hejuru
Irakugira intebe nkwitonge,
Iragutega mu ruhanga Bwagiro,
Icyo kizizi gishire.
Urabaze imwe Bizinge
Yazingiraga i Bwene-muswa,
Imwe yajegezaga
Ikayihonda ku mabuye.
Uzambaze aya Muteri
Mutukura iratanga iz'irembo,
Ikagaba intahira.
Ni impame ntibayigera,
Ni impotore irasumba iz'amakeba
Ikuye kwa Gisabo* ku bugabo.
Nibaze bakwihongere, Kigeli
Ubwo wahawe igihugu,
Icyago bagihaze ku mubiri. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Naje kubika u Burundi (4)