Ye Bagina bagendanaga iyi Ngina
Ngo igine abayigina,
Ikabahindura imigina.
Ibakura mu gihugu
Igihinduye icy'umwe,
Iya Cyigirira ibicuba
Ingoma ndende ya Bugabo
Ndaruhutse ari jye uyitahije.
Iya Mutara uko iteze nkubereke
Iyi Mpima-byaro ya Mabega,
Icura inkumbi ntisongerwe
Ntizisambe iz'amakeba,
Igakiza ibyaro amajosi.
Uko yivuga nkayitambira Mutukura
Igatunga ab'amakeba,
Nkaba umubata wawe.
Ndi intiti ngategurira Abami
Bagatsindira ubuhatsi* twejeje,
Bagahumba ibyaro ku migisha.
Nabahanuye umutima
Mbagutambire Mutaga yapfuye,
Rugabo ikoza ku muheto.
Mbese kagire ingabe Nyamiringa,
N'inganji Karinga iyi ntijana
Yata Karyenda* mu mukoki.
Iyihindura icyima
Iyishyingira icyugu,
Iyikuba umutwe irayitembagaza
Agahinda kayigwa munda Karyenda,
Iyikora ku matama.
Ya ngoma y'i Mutarama,
Kwa Nyiramutega na Mutagera
Iyacu Muteri* ni yo iraririza Abatimbo.
Ikabamburwa n'Abasengo
N'abafite imirama, .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Naje kubika u Burundi (3)