Ruhangwa-mbone nimuyihebe
Nta nkandagiro ikizeye.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Mbese wowe ntiwahagiye
Ku y'i Butema-buto kwa Matare-mato,
Yaje gutera ino
Matungo* iyigira intindo.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Mbese wowe ntiwahagiye
Ku y'i Buvuganya-nzara* kwa Kivuga-bagore,
Yahanzwe no kuvuga rimwe
Akarimi kayo kagwa mu matsa.
Uzarebe aho izingiye Mizinge
Ntikizirikana ay'imusozi,
Mba ndi ishami ryabyaye Nyirarugaju.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Mbese wowe ntiwahagiye
Ku y'i Busobanya-makaraza,
Kwa Gisaba-bahutu
Iri ni ishavu ringana aya mazi,
Rikayirara mu muroha.
Yarahebye nabayiyagira
Ngo bayihe ubuhura,
Igumye iganye na Ntenga
Bateze inyenga.
Rero simbeshya
Ni ko ntanga abagabo benshi ba Mikore,
Rukabuza arumva
Na Nkozimyambi
Sinzakaraba no kwa Rujyo.
Makomere arabizi, na Makuka
Na Rukanira-miheto,
Simbeshya uzahagira k' urw'i Bumpaka
Uzatwika ari umugero,
Rugina ikakwubika
Rugahinduka umugina.