Ngiyo ya Sugi
Irasogomba amahanga,
Irahinga iz'amakeba
Nkavuza imyasiro.
Wasiye Nyamiringa
Mirindi ya Rumeza,
Wayambikiye agashungo
Iyo ngoma yawe.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Nyibaze ay'icyo kirara
Kitagira umuraza,
Mu mirambi ya Rubabo
Cyaroye kikica umukenya,
Kitaramara kabiri.
Icyambwira undi baryise iryo zina,
Akaba umuhutu akaba umutunzi,
Akazisazira nyuma.
Nandetse we Ruhangwa-marora,
Rwa Ruhuza-mbone
Uba udateze amarengero.
Nimuyihe rugari
Yibonere ho Ruhangwa-mbone
Nyibaze ko amazina yari menshi,
Mu kurora ikisunga iriheze
Rya Ruharara-burozi rwa Mpinga.
Yo mugaha impaka uwatwambuye Yuhi
Imvano yava ku ki,
Ari we waduteye imbeho n'isuri
Maze tugasanganwa Imana,Ibura mwabo.
Ikabona twebwe.
Iyacu ni Rubanguka,
Rwacyamuye ibihugu.
Ni we Rugira wahonokaga mu Buhinda. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Naje kubara inkuru (3)