Mu nama z'urukundo.
Ni impanzi y'urwego
Nta rwango agira mu nda.
Ni urudodo nararurazwe
Ngo rurande ahaturitse
Igihe ndwana n'amatiku
Y'ibishaka kuntabika.
Ni ishami ry'umutari
Ryameze ku mutaba
Rirakura riragara.
Asa n'ingoma z'umugendo
Zikiranya urugera
Mu rugero rw'abasengo.
Niba ari ku ruhimbi
Ntuhuge kumureba
Atonganya uwo mutozo
Uranga ishya mu batunzi.
Niba ari mu murere
Umureke agumye aribore
Yizihirwe n'iraba,
Wogeze ururirimbo
Wenda urenze umunsi
Uzaba usukiwe mu rubu.
Uwankiranura n'ibihinda,
Akampa umwanya wo kumuhimba,
Namuhera bugihumura,
Umunsi ukira nkimuhugiye ho.
Naramubonye avuga umurimbo
Andabutswe atangira akaririmbo,
Nsanze ari ihogoza ndatuza
Nkomeza kumva umuhogo atunze.
Uko nakarangamiye ibyo byiza,
Nsuma wese mugwa mu byano,
Nsanze ari ijuru ry'umwezi
Nanjye mpimbira ho umwato
Ni ko kumwita umwangakurutwa.
Nsubiye mwita Marebe yera
Kandi atemba ho amaribori. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Marebe atemba amaribori (5)