Navuga mvanguye
Ibindi akivirira.
Nziturira i Rwanda
Aho amabega y'urwera
Atumbagiza umurimbo
Mu ijuru ry'umurere.
Uwashinga ibyo yabonye
Ku mushibuka utishanya
Yasaza atabishoje.
Ni indamutsa y'urukeye
Ibambura urukerereza.
Ni ishako y'urwamo
Isuka impundu urwanaga.
Ni ingoro y'urwererane
Ndora isigiye n'u Rwanda.
Ni inyanja ibumbiriye,
Nta ngimbi iyigimba.
Ni uruzi rw'igisaga
Ntiruhungirwa n'isuri.
Ni ishyoro rizira impiza
Ryacuzwe n'impingane.
Ni rushorezo rw'inyambo
Ni inyange izira icyasha.
Ni umugutu w'uruhira
Uhimbaza inumbiri.
Ni impundu z'umurangi
Zikiranya n'insengo
Zasobetse n'urugunda.
Ni impinga izira impiza
Ni ijuru rihizuye
Asa n'impeshyi ihinduye.
Ntakangwa n'ibihinda
Yabihariye abahabuwe
No guhaha ibyabahoza.
Ni inanga izira inenge
Igacurangwa ho ineza, .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Marebe atemba amaribori (4)