Si ikabya ryo guhimba
Ni ihame ry'uwarebye
Akishirira agahinda.
Nguwo rugore rwera,
Nguwo sata ibasumba,
Nguwo umwari w'ishya,
Nguwo uw'ishyoro ryaka.
Ni ingeri y'amarere
Ntagira amariburira,
Nka bamwe bo mu gashungo
Bamazwe n'amashamba,
Bagumirwa n'ishaka
Isharankima zigatoha.
Ntasa n'abacubutse
Bemeye ibyo gucudika
Mu ngeso zo gucumura.
Ntasa n'abishunga
Bamazwe no gushinyika
Nta shinya bigirira.
Ntasa n'aba none
Bamazwe n'indoto
Nta ndoro bigirira.
Ntasa n'intabire
Zakuze zangirira.
Ni uruti rw'umutarati
Rwameze mu mutuzo
Rwuhirwa n'umutozo.
Ni ishami ry'umushibuko
Ryera i Gashirabwoba
Ryatonnye indasigariza
Itoto rigwa umusubizo.
Nta mpaka ntabira
Uwabona anyijana
Akangaya mu ijambo
Yambaza iby'imvaho, .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Marebe atemba amaribori (3)