Abahahinze ntiyabaryarya
Irimba, ibereka injumbure,
Yanga iby'amazimwe ya rubanda
Ihitamo kuhabumba rukumbi,
Ihagira inkuke yo mu nyambo
Abanyamuhozi ibahaka neza.
Imaze kurengeza imbavu zose,
Ibura uko yamiragura ibindi,
Igira ibijumba ibisasa neza;
Ku bya kandore iraharambya,
Ibya magabari irabyisegura
Ibya gisabo aho yabitinze,
Uko yagakuye karunganwa
Ihagika mu ijigo nk'ibitabi.
Nuko ubwangati buyiturutse,
Igumya gusemeka ubukungu
Ibura uko irambya birayigora;
Ishaka ubwihina birayumya :
Nuko igangara uko yahagaze,
Mu nda hibyara amahane
Biba uruvuyange birahoga !
Ibiyoka byibuka kwigorora,
Abantu bose bavuza induru,
Abararirizi ni bwo babyutse,
Babazanya iyo ntare iroha urwunge
Ngo «Irarohera epfo iyo mu gishanga !
Kandi ubanza atari isanzwe;
Iyo rwabwiga ifite ijwi rindi !
Murabe maso itamara ibintu !
Abafite inka ariko murite hanze,
Yabatsembaho ayo matungo
Ejo mwarandurwa n'ubutindi
Ubwo mudatunze ya nka y'ubu
Bita Indyoheshabirayi. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji Indyoheshabirayi (4)