Perezida Muamar Kadhafi yishwe mu 2011 rwiyemeza.com ikaba yabashakiye byinshi ku mateka y'uyu mugabo ndetse mukaba muri buze kumenya byinshi mutari muzi ku mateka y'igihugu cya Libiya.
Mbere yo kubabwira amateka ya Kadafi turabanza tubabwire kuri Libiya muri rusange twibanda ku bya mbere y'ihirima ry'ubutegetsi bwe kuko kugeza ubu hari byinshi bitarasobanuka muri iki gihugu cyabaye indiri y'ubugizi bwa nabi, imitwe y'iterabwoba n'ubwicanyi budashira.
Amakuru dufite ku butegesi bwa Kadhafi, intambara yo kumuhirika, urupfu rwe ndetse na Libiya nyuma y'urupfu rwe ni menshi ariko ndababwira amwe muri yo y'ingenzi.
Ubwana bwa Kadafi :
Nyakwigendera Muammar Kadhafi yavukiye mu gihugu cya Libiya mu mujyi wa Syrite ku itariki ya 19 Kamena 1942 akaba akomoka mu muryango w'aborozi akaba ari umuhererezi muri uwo muryango. Umuryango akomokamo witwa Khadafa ari na wo akomoramo iryo zina.Agace yavukiyemo ni nako yakuriyemo yigamo amasomo y'idini ndetse anigiramo amashuri abanza.
Politiki yayitangiye akiri mutoya ubwo yigaga mu ishuri rya Sebha hagati
y'umwaka w' 1956 n'uw' 1961 kugeza ubwo byanamuviriyemo kwirukanwa mu ishuri we na bagenzi be bashakaga ko ibintu bihinduka. Kadhafi yari intiti mu mategeko akaba yarayize muri Kaminuza ya Libiya nyuma ajya kwiga ibya gisirikare i Benghazi mu mwaka w'1963 ari na ho yateguriye gahunda yo kurandura ingoma ya cyami muri Libiya we n'abandi bagenzi be.
Amaze kubona impamyabushobozi mu mwaka w' 1965 yoherejwe mu Bwongereza gufata amasomo y'icyongera ya gisirikare mu ishuri ryitwa British Army Staff College ba kundaga kwita Staff College agaruka muri Libiya mu mwaka w' 1966 aho yayoboye akaza kuraswa afite imyaka 69 y'amavuko kuko yishwe tariki ya 20 Ukwakira 2011.
Kadhafi ahirika ubutegetsi :
Ku itariki 1 Nzeri 1969 Muamar Kadafi yahiritse ingoma y'umwami Idris wa mbere abifashijwemo n'abandi ba Ofisiye bagenzi be. Uyu mwami Idris I yari ashaje cyane dore ko ngo yari arengeje imyaka 80 y'amavuko. Amuhirika ku butegetsi umwami yari yaragiye kwivuza mu gihugu cya Turukiya. Bivugwa ko Kadafi yafashe ubutegetsi nta maraso na mba Amenetse. Bivugwa kandi ko afata ubutegetsi yari afite ipeti rya Kapiteni ariko agahita yiha irya Koloneli guhera uwo munsi.
Ahirika ubutegetsi yari afite imyaka 27 y'amavuko akaba yarayoboye Libiya guhera tariki ya mbere Nzeri umwaka w' 1969 agiye ku ntebe ahiritse ubutegetsi bwa cyami.
Muammar Kadhafi ni we mukuru w'impindura matwara wa Jamahiriya y'Abarabu ya Libiya.