Ubuzima bwiza, ukubaho kw’igihugu bituruka ahanini ku buhinzi n’ubworozi.
Ubworozi bwitaweho cyane butuma Nkundamatungo yibagirwa umuruho yagize yorora amatungo ye.
Uzarya ibijumba n’ibishyimbo, urye igitoki n’amashaza, urye imyumbati n’imboga byonyine, nta kanyama ugeretseho rimwe na rimwe?
Inyama, amata n’amagi, ni byo bizagukomeza, biguhe imbaraga zihagije kugira ngo wige neza, ufashe n’ababyeyi bawe imirimo.
Ubworozi buzakwambika buguhe icyo ukeneye utari kwishyikiriza, bugutunge, bugufashirize ababyeyi, buzagutungire n’abawe ukarikenura.
Kugira ngo itungo ryawe ribe ryiza, undi murimo ugomba kwitaho ni uwo kubaza muganga w’amatungo uko rirwara, ngo uzamenye ibimenyetso, maze uzarimushyire arivure.