Umubiri w’umuntu ugira ibice bitatu by’ingenzi: umutwe, igihimba, amaguru n’amaboko.
Ubamo kandi amagufwa menshi.
Ibice by’umutwe ni uruhanga, izuru, umunwa, amaso, imisaya, amatwi, amatama n’akananwa.
Muzi akamaro k’ibyo bice se?
Amagufwa y’umutwe abumbatiye ubwonko ari bwo shingiro ry’ubwenge.
Uruhanga hamwe n’ibindi bice byawo biha umuntu ishusho imutandukanya n’undi.
Iyo shusho ni yo yitwa uburanga.
Izuru turarihumekesha, kandi ni ryo ritumenyesha ko ikintu gihumura cyangwa kinuka.
Mu kanwa haba amenyo dutapfunisha ibyo turya, n;ururimi tuvugisha kandi twumvisha uburyohe.
Amaso turayarebesha, amatwi agatuma twumva.
Umutwe ufatishijwe ku gihimba n’ijosi.
Uruhande rw’imbere rw’ijosi barwita umuhogo, urw’inyuma rwitwa igikanu.
Mu ruhande rw’imbere rw’igihimba hari igituza n’inda, mu ruhande rw’inyuma hari umugongo.
Tugira amaboko abiri n’amaguru abiri. Amaboko atangirira ku ntugu akarangirira ku biganza.
Ikiganza kigira intoki eshanu: agahera, marere, musumbazose, mukubitarukoko na mugufinyirazo ari cyo gikumwe.
Abanyarwanda bose ntibazita batyo.
Zose zikameraho inzara. Dushobora guhina amaboko yacu, ibyo bigirirwa mu nkokora.
Ukuguru kugizwe n’itako, ikibero, ivi, umurundi, agatsinsino n’ikirenge.
Ikirenge gifite amano atanu, kandi amano na yo arangizwa n’inzara.
Amagufwa atwikiriwe n’inyama. Inyama na zo zitwikiriwe n’uruhu rurimo udutoboro twinshi cyane tunyurumo ibyuya.
Gukora, kurya neza no kugira isuku, bituma umubiri wacu ukomera kandi ugira ubuzima bwiza.
Mu kinyarwanda baca umugani ngo «ubugufi si indwara.»
Mu kinyarwanda baca umugani kandi ngo «uburanga si imutima.»