Isuku iri mu bya mbere bituma umuntu yirinda indwara kuko kugira umwanda, kwiyandarika no kunywa amazi mabi biri mu bitera indwara nyinshi.
Abiyuhagira kenshi n’abasukura imyambaro, abakubura bagakura ibigunda ku rugo, abacukura imisarane n’ingarane, bene abo baba barwanya indwara nyinshi zifata abantu.
Kugira ngo umuntu agire isuku y’umubiri, akwiye kwiyuhagira kenshi mu mutwe, mu maso n’umubiri wose.
Yirinda kwisiga isabune ahubwo akayiyuhagiza yarangiza akihanaguza igitambaro cyabigenewe.
Kwiyuhagira kenshi kandi neza bituma utwenge tuba ku mubiri tuzibuka kugira ngo icyuya kinyuremo.
Bamwe bakunda kwisiga amavuta.
Kuyisiga umuntu abanje kwiyuhagira cyane binanura ingingo, bikarinda umubiri kugira umwera; ariko nyuma ni ngombwa kwiyuhagiza isabune n’amazi menshi.
Abakozi bamwe, nk’abahinzi, abubatsi, ababaji, abahomyi b’amazu, abakanishi n’abandi bakora imirimo y’amaboko buri munsi bagomba kwiyuhagira umubiri wose, bagahindura imyenda kenshi kuko baba bakora kandi banduye.
Ni ngombwa gukaraba mbere na nyuma yo kurya, kwiyunyuguza no koza amenyo.
Ni ngombwa kandi kugirira isuku imyabaro yacu.
Harimo abavuga ko kumesa imyambaro kenshi biyica, abo baribeshya imyambaro nticibwa no kumeswa ahubwo icibwa n’umwada kuko iyo imaze igihe kirekire itameswa, ubudodo butangira kubora, wagirango urameshe bugacikagurika.
Abakora umurimo wo guteka, abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa bagomba kubigirira isuku.
Ibikoresho byose, cyane cyane ibikoreshwa ku meza: Imbehe, inkoko, amasahane, ibikombe, ibiyiko n’ibindi bigomba guhorana isuku.
Nuko rero mwrinde umwanda, ari ku mubiri, ari ku myambaro yanyu, ari mu bikoresho maze muzarebe ukuntu indwara zituruka ku mwanda zicika.