«Mbega ibyishimo mfite, ababyeyi ndabakumbuye, nzabona n’akana ka masenge kavutse ntahari kuko igihe cy’ishuri ntabonye umwanya wo kujya yo.
Ngize Imana izuba ryo mu mpeshyi ndarikize, saa saba ryanyicaga njya kwiga.
Nyamara ubwo sinzanaryugama, rizandengeraho ntera umupira, nkina ikibariko, kipiri, nsimbuka umugozi mu mpeshyi. »
Ibiruhuko si ugupfusha igihe ubusa.
Uzi ko ari wo mwanya uba ubonye wo gufasha ababyeyi, ukaruhura nyoko ijerekani y’amazi, so akaruhuka kwasa inkwi?
Yego ntuzirirwa ukora udahwema, nukika imirimo uzajya uta akuka; niwumva ugaruye ubuyanja, ufate ikaye yawe wiyibutse ibyo wize. Mwarimu ntazameneka umutwe nk’ubwira inka.
Kandi iyo ukomeje gusubira mu byo wize, usoma ibitabo n’ibinyamakuru, uba wongera ubwenge bwawe.
Ntiwari wumva umuntu wagarukiye mu mwaka wa gatandatu avugana igifaransa cyangwa ajya impaka n’abo muri Kaminuza? Kuki?
Kuko yakomeje kwiyigisha ashyizeho umwete.
Undi biganye ugasanga ntazi no kwisabira igishirira mu gifaransa, kuko aba yaraherutse ibyo mu ishuri gusa.
Mu kiruhuko irinde kwirirwa uzerera ngo ucyurwe n’ijoro, ucyurwe no kurya kandi nta cyo wakoze. Imyuga wiga mu ishuri iyibutse kuyikora, ejo itazagupfira ubusa.
Bohera nyoko umusambi cyangwa agataro, ubarize sogokuru na nyogokuru akabando ko kwicumba.
Igihe cy’impeshyi nta mirimo myinshi iba iriho, arikjo gerageza kureba imirimo ihuye n’icyo gihe, ndavuga imirimo y’ubuhinzi.
Gerageza guca imiringoti aho amazi menshi anyura kugira ngo imvura nigwa itazatwara umurima, cyangwa se humbika imbuto uzatera imvura iguye.
Kuruhuka rero si ukwirirwa wicaye, ni uguhinduranya imirimo.
Amasomo akunda kukunanira ujye uyiyibutsa mu biruhuko, ibyo utumva ugerageze kubiha bagenzi bawe babisobanukiwe.
Ndetse niba uturanye n’umwarimu ntugatinye kumusobanuza.
Nubigenza utyo kandi uzatangira ishuri umaze kwiyungura byinshi.
Mu kiruhuko ni ngombwa gusura abavandimwe n’inshuti kugira ngo ushyikirane na bo, umenye iby’ahandi, umenye uko bakora n’uko bifata; ariko ibuka ko ari na wo mwanya wo gukora no kureba ibyo utaboneraga igihe, uri mu ishuri.