Dufite amaso abiri, iry’iburyo n’iry’ibumoso.
Aba mu binogo kugira ngo biyarinde gukomereka.
Amaso arabobereye, ni ibimuri kandi arigaragura.
Mu ijisho hagati, hari akantu bita imboni, gakikijwe n’uruziga rukagira amabara menshi.
Hari urwirabura, urw’urwirungu n’urw’ikijuju.
Mu mpande zarwo hari igihu cy’ijisho.
Iyo duhumirije, amaso tuyorosaho ibigohe.
Tugira ibigohe bine: bibiri byo hepfo na bibiri byo haruguru.
Ibyo haruguru biruta ibyo hepfo. Ibigohe bikikijwe n’ubwoya bugufi bwitwa ingohe.
Haruguru y’amaso ku bitsike haba ubwoya bita injwiri.
Ingohe n’injwiri byimira imyanda ishobora gutokoza amaso.
Amaso mazima ashobora kureba neza kure no hafi.
Atabishobora aba arwaye. Agomba kuvuzwa.
Nibwo ubona bamwe bafata imiti cyangwa se bakambara indorerwamo.
Amaso ni urugingo rw’ingenzi, nicyo gituma tugomba kuyagirira isuku, tukayuhagira, tukayarinda umwotsi n’umukungugu.
Igihe dutokowe ntitukibyiringire, kuko bishobora gukomeretsa ijisho.
Ibyiza ahubwo ni uguhanaguza cyangwa kwitokoza ikintu cyoroshye kandi gisukuye, nk’akenda, akamyoza…
Si byiza kandi guhanga amaso urumuri rukaze, nk’ikizubazuba, kuko rwica amaso cyane.