Ukwezi kutumurikira nijoro. Iyo ukwezi kwazoye tubona kungana n’izuba.
Mu by’ukuri nta mahuriro rwose, ndetse n’isi ariyo ntoya ku zuba irakuruta cyane.
Igishobora gutangaza ni uko kumurika, kandi ubwako kutagira urumuri.
Ubundi ukwezi ni umubumbe wazimye, wikaraga mu kirere.
Kujya kumera nk’isi, kuko na yo ari umubumbe wikaraga mu kirere; ikibitandukanya ni uko ibifite ubuzima bituye ku isi: abantu, inyamaswa n’ibimera.
Urumuri rw’ukwezi kurukomora ku zuba, nk’uko indorerwamo igurura urumuri rw’izuba cyangwa rw’ikindi kintu kimurika.
Ukwezi ntikuboneka iteka ari umubumbe, mu mboneko no mu ngendo zako, tukubona ari igisate.
Icyo gihe haba hari uruhande rumwe rwako imirase y’izuba iba itageraho. Kuba kutaritegera izuba neza.
Igihe tukubona ari igisate bakwita ubuhembe; igihe tukubona kumeze nk’ikidasesa, kubonesha cyane bakwita inzora; icyo gihe bavuga ko kuri mu myezi.
Ibihe by’ingenzi turebera ku kwezi ni bitatu : Imboneko, imyezi, n’umwijima.
Iyo ukwezi kugeze hagati rwose y’izuba n’isi biri ku murongo ugororotse, ntitubona urumuri rw’izuba.
Ubwo hacura umwijima ukagira ngo burije, ni cyo bita ubwirakabiri.
Ubwirakabiri ntibukunda kuboneka kenshi, haba iyo buje mu myaka icumi cyangwa irenga.
Ukwezi kwateye abantu amatsiko kuva kera, cyane cyane ab’impuguke.
Bose bakuvuzeho ibintu byinshi kugera igihe bakugereyeho barabyibonera. Ayo matsiko yatangiye kugabanuka aho abantu ba mbere bakugereyeho mu mwaka wa 1969.
Imyaka yashize ari myinshi,, abahanga mu bumenyi bw’ikirere bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abo muri Rusiya baharanira kuzatanguranwa kugera ku kwezi.
Icyo bashakaba bose, ni ukwitegereza uko kumeze, kureba ko hashobora guturwa, cyangwa kugirira abantu akamaro ku bundi buryo. Abo bahanga rero bakugezeho.
Abanyamerika nibo babonye ishema ryo gutanga andi mahanga gukandagira ku kwezi.
Urwo rugendo rurerure, rwari ruteye abantu ubwoba n’amatsiko menshi, rwamaze iminsi munani n’amasaha atatu n’iminota cumi n’itatu.
Ku wa gatatu, ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 1969, ku isaha ya cyenda n’iminota mirongo itanu n’itandatu, nibwo umuntu wa mbere yakandagiye ku kwezi.
Nyuma yahoo kandi, Abanyamerika bakomeje kujyayo bikurikiranya, ku buryo ubungubu kujya ku kwezi bitakiri ibintu bibatonda na gato.
Abantu bagiye ku kwezi bahakoze iki? Bahakoze imirimo myinshi : nko kuyora igitaka cyaho no gukura amabuye yaho bakabizana ku isi, kuhashyira ikimenyetso cyerekana aho abantu ba mbere bakandagiye, kuhashyira ibyuma bizajya bibwira abahanga mu bumenyi bw’ikirere uko ukwezi kwifashe, no gufata amashusho yakwo n’indi mibumbabumbe yo mu kirere.
Izo ntwari zabimburiye abandi kugera ku kwezi zamaze gukora imirimo yari yazijyanye, zishyira nzira zigaruka ku isi, zihasesekara ku wa kane tariki ya 24 y’ukwezi kwa Nyakanga mu mwaka wa 1969.
Urwo rugendo rwari rurerure koko!Abenshi mwabonye ukuntu imidoka yihuta ; ari nk’ibishoboka, hakabaho umuhanda ufatanya isi n’ukwezi, imodoka igenda kirometero mirongo itanu mu isaha, yari kuhagenda iminsi yagera kuri Magana atandatu na mirongo ine idahagarara na rimwe, hafi y’imyaka ibiri rero, kandi igenda ku manywa na nijoro.
Urwo rugendo rwagiriye isi yose akamaro, kuko rwagabanije amatsiko abantu benshi bari bafitiye ukwezi. Rwatumye abantu babona ibisubizo by’ibibazo byinshi bari bamaranye igihe kirekire, cyane cyane ibyerekeye ubuzima bwo ku kwezi.
Ubu abahanga mu bumenyi bw’ ikirere bemeje ko nta muntu wigeze atura ku kwezi, ni nay o mpamvu bavuga ko Abanyamerika ari bo bantu ba mbere bahageze.
Bemeje kandi ko nta muntu ushobora guturayo nk’uko dutuye ku isi, kuko ntabishobora gutunga ubuzima bihari, nk’umwuka, amazi n’ibimera.
Ariko bahamya ko ku ukwezi hari ibintu byinshi bishobora kugirira abantu akamaro. N’ubu baracyabikurikiranye.
Mwakwibaza muti “ko nta mwuka n’amazi biba ku kwezi, abo bantu bagiyeyo bashoboye kubaho bate?” Batunzwe n’umwuka, amazi n’ibyo kurya bari batwayeho impamba.
Kuggira ngo abahanga bashobore kugera kuri ibyo byose, babikesha ubwenge bize.
Ubwenge rero bufite akamaro cyane.
Uwihatira imirimo y’ubwenge yigirira akamaro ubwe, akakagirira ababyeyi be, umuryango we n’igihugu cyamubyaye, ndetse rimwe na rimwe akakagirira isi yose.