Igisheke :

Igisheke ni igihingwa cyenda kumera nk’ikibingo kibyibushye. Bakeka ko gikomoka muri Aziya y’epfo. Umubyimba wacyo ugizwe n’ingingo nyinshi.

Igisheke gishobora kuba kigufi cyangwa kirekire.Gishobora no kugira ingeri ngufi cyangwa ndende byose biterwa n’ubwoko bwacyo cyangwa ubutaka kirimo.

Hariho ubwoko bw’ibisheke bushobora kugira uburebure bwa metro ebyiri kugera kuri eshanu.

Ingingo z’ibisheke by’ubwo bwoko zishobora kugira uburebure buri hagati ya santimetero indwi na santimetero makumyabiri n’ebyiri.

Ubusanzwe igisheke ntigishamikira hejuru y’ubutaka.Ku gitsina cyacyo havuka ibishibuka.Mu butaka bwiza igisheke gishobora kugira kuva ku bishibuka cumi kugeza kuri makumyabiri.

Igitsina kimaze igihe kirekire mu butaka, gishibuka ibisheke byinshi ariko bikaba bitoya.

Imizi y’igisheke ntiyuma vuba.Ku ngingo z’igisheke haba amababi agaramye, yashobora kugira metero ebyiri z’uburebure.Kigira ingingo ziteye nk’iz’urubingo.

Batera ingeri zifite amapfundo, ariko izera neza ni izo ku gice cyo ku mutwe.

Iyo bamaze gutunganya umurima bawucamo utugende duteganye dufite santimetero makumyabiri n’eshanu.

Utwo tugende bakaturambikamomo ingeri zifite nka santimetero eshanu kandi hagasigara metero imwe hagati y’ingeri.

Mu mezi atatu ya mbere, ibisheke babibagara buhoro babisukira ariko bakabigira kenshi.

Umwaka ujya gushira twa tugende tumaze gusubirana.Ubwo bagatangira kujya basukira cyane.

Ibisheke by’ubwoko bwiza kandi bitewe mu butaka bwiza bishobora kwera hashize umwaka. Amoko atinda ashobora kugeza ku mwaka n’igice.

Iyo hashize ibyumweru bibiri cyangwa bitatu bamaze gusarura, ibitsina bitangira gushibuka.

Igitsinsi bashobora kugisarura ibihe bitanu cyangwa bitandatu, ariko rero umusaruro uhora ugenda ugabanuka.

Ibisheke ni ingirakamaro cyane kuko bibyara isukari. Barabihekenya kandi ibibabi n’ibikatsi byabyo bigaburirwa inka.


Igisheke :