.... Ihagarara mu muryango ireba hanze, yumva irashishwe; isubira mu nzu.
Umutima uyanga mu nda, iratirimuka igera mu rugo, iramoka iti :
«ni ingwe, ni ingwe y'ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!» Isubira mu nzu yiruka.
Naho ingwe yabunze mu rutoke hafi y'amayezi; ntiyakoma.
Imbwa agatima karanga kararehareha, iraturumbira, iragenda igeze mu bikingi by'amarembo irashishwa.
Isubira mu nzu ivuga kwakundi ngo «ni ingwe, ni ingwe y'ingore, iyo ngira umuhoro wanjye!»
Ihubukamo iragenda igera mu ibagiro, yinukiriza amayezi.
Ibonye ihavuye amahoro, iti «nta cyago kigihari.»
Isubirayo igira ngo yitonde ihunahune aho babagiye.
Ingwe iritunatuna, iyisimbukira ku gakanu irayica.
«Umutima muhanano ntiwuzura igituza.»
Si Njye wahera hahera Mutimamuke wo mu rutiba.
Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 4, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.38-43. Igitabo wagisanga: muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.