Mutima muke wo mu rutiba (4) :

… Arangije yigarukira mu irebe ry' umuryango n'impinga ye.

Ako kanya ingwe ihashinga amajanja.

Ibaza umupfumu iti «ntiwamenyera aho imbwa nari nkurikiye yerekeye ko yamariye abana?»

Umupfumu ati «simbizi»

Ingwe iti «ubanza ntakiyibonye! Ndagurira menye uko nzayica.»

Umupfumu yegura imbehe ye, inzuzi arazikabukira ati :
«urayishe ntibihagaze.
Urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba!»

Ingwe iti «nzayitsinda he?

Umupfumu akaba azi ko bazamara urubanza vuba ati :
«Uzayitsinda ku mayezi babaze inka.
Aho urabe wumva Mutimamuke wo mu rutiba!»

Ingwe iti «ariko Mutimamuke wo mu rutiba uvuga ni nde?»

Umupfumu ati «ni izi nzuzi mbwira»

Ingwe irikubura iragenda. Ijya mu bihuru byo hafi y'urwo rugo.

Bukeye babaga inka, bayitsinda mu rutoke.

Imbwa yumvise akuka k'amayezi biyanga mu nda, ibwira wa mupfumu ngo ayikure mu mutiba ihumeke gatoya,

Umupfumu arayisubiza ati «nta matwi wari ufite igihe baragurizaga kukwica?»

Imbwa iti «sinzarenga irembo, nkura muri uyu mutiba!»

Umupfumu ayikuramo.

Imbwa irinanura, ituma izuru hanze, agatima kararehareha. ../..

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Mutima mike wo mu rutiba (5) ...