…. Bukeye, ingwe ijya guhiga. Imbwa ibonye amagufwa ayagirana ku zuba, iribwira iti «icyica abana b'ingwe ni uko nyahekenyera hafi; ndenze imisozi ibiri, nayahekenya ntibigire icyo bitwara.» Ibatura igutwa, igenda yiruka irenga imisozi ibiri.
Ibona umwobo w'inyaga yinjizamo ikinwa, irahekenya, irahekenya.
Igiye kurangiza yumva akabango karatarutse kayitsibura ku murizo, gahorera gasanga icyana cy' ingwe.
Imbwa ivumbuka mu mwobo, itumva itabona, kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru!
Ngo igere ku ndiri, isanga icyana cy' ingwe kirasamba, ijisho ryanobotsemo! Iti :
«bite se kandi?
Ko ari iki cyari gisigaye,
Ingwe niza ndayikika nte?»
Imbwa iragihuhura irakirya, itaburura n'uduhanga yatabye twose iraduhekenya Irangije ifashamo yiruka igana mu bantu.
Ingwe ihigutse ihamagara imbwa ngo iyizanire abana bonke...
Iraheba. Ijya kureba mu ndiri isanga hayihamagara iti «imbwa yampekuye.» Ikubita izuru aha imbwa yaciye, irashogoshera.
Imbwa igiye gukandagira munsi y'urugo rwa mbere yumva ingwe yayisatiriye.
Ikaza amaguru yitura mu rugo.
Isanga umupfumu wicaye imbere y'umuryango afite impinga, iti «nyabuna wa mugabo we mpisha ndapfuye!»
Umupfumu ati «tambuka ujye mu mbere!»
Imbwa yinjira mu nzu. Irabukwa umutiba munini cyane mu mfuruka ya ruguru.
Ibwira umupfumu iti « nterura unjugunye muri uyu mutiba!»
Umupfumu ayijugunyamo. ../..
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Mutima muke wo mu rutiba (4) ....