....Barakomeza, babona igiti gihagaze cyumye. Sacyega ati «mwana wanjye ibi noneho ni ibiki?» Umwana ati «mbare na mbariro wambarije, simbizi ! »
Nuko bageze imuhira, abantu umwami yari yahaye Ngoma baramwubakira. Sacyega ajya iwe, yitereka inzoga z'amuki, aranywa arasinda.
Amaze gusinda, arihwereza, abwira umugore ngo arapfuye, ngo kandi azize Ngoma umuhungu we.
Nyina wa Ngoma agenda yiruka aramuhamagara, ati «mwana wanjye ko wari unshyize heza, umpaye amata, none so akaba apfuye, kandi ngo ari wowe azize, ni bite?»
Nuko Ngoma agenda yiruka, ariko azi neza ko se abeshya, yipfushije agira ngo aze amubwire ibyo yari yamuhishe.
Ngoma araza ati «yemwe bahungu mwe! Ngoma naruha! Igihe tugiye ibwami, muzi ibyo data yankoreye n'abakwe be, muzi n'uko dutaha yabonaga ibintu akambaza ngo ni ibiki, nkamwihorera.
Noneho reka mbibabwire abe yabaho! Umugezi wibiye ukuburuka ni ugukamira umugore w'ingumba, wamara gupfa ibyawe bikajyanwa n'abandi.
Ikinyabwoya cyari ikinege, cyari!cyonyine mu bandi bafite umulyango, bakirya kitagira kirengera.
Inkware mwabonye iri hagati y'abana bayo, ni umubyeyi wizihiwe mu bana be bamushagaye.
Igiti cyumiwe mwabonye ni umugore wapfushije umugabo we n'abana be bagashira, agasigara yikunga wenyine atagira kirengera.»
Nuko se amaze kumva ibyo byose, agira atya aritsamura, arinanura ngo arazutse!
Nuko ashima umuhungu we Ngoma.
Sinjye wa hera hahera umugani!
Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 6,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.19-21; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.