-Wa kizeze we, ni nde ukubwiye gushikuzaho urugi?
- None se si wowe umbwiye ngo ndushike ?
- Sinari nkubwiye ko urukururiraho gusa, kugira ngo nibura dusige rwegetse ku mulyango?
- Nuko rero numvise nabi. None se mbigire nte?
- Shyuuu! Ni ishyano, rimwe ribi ritagira gihanura!
Nuko Joriji na nyina barakomeza baragenda. Hashize umwanya, bumva amajwi y'abantu imbere yabo.
Nyamugore ubwoba buramutaha, nuko abwira Umuhungu weati « turashize; reka twurire igiti, abo wumva ni abanijoro»
Hashize umwanya, Joriji abwira nyina ati « mawe! Ndakubwe; ndumva nshaka kunyara, kandi sinshobara kwihangana. »
-Ikomeze wa kiroge we batatwica!
- Sinabishobora, kandi sinagerageje kwihangana kera gake! Uruhago rurenda guturika. Birabe uko byakabaye! Agize ngo ararekura, inkari zose ziboneza muri nkono y'ibisambo.
N'aho bya bindi « ego ko, ngaho rero imvura yagwa! Eee! Irahise uno mwanya! Ahari ni intonyanga. Ntacyo bitwaye ariko! Ikivuye mu ijuru kikagwa mu nkono kiba ari cyiza.» Ibisambo ntibyabyitaho, byikomereza kubarura amafaranga; ni na cyo cyari kibibabaje ngo hatagira ikizimba ibindi mu migabane.
Joriji amaze akanya, yongera kongorera nyina ati « ntabwo urugi rurandemereye; ibinya bimaze kuza mu mitsi, ndumva rwenda kunshika.»
Nyina aramutwama ati «rukomeze wa kivurne we, batatugirira nabi. »
Urugi rumanuka hejuru no hagati ya bya bisambo ngo « pi ! »
Umutima ubihubukamo, bikwirwa imishwaro,byiruka amasigamana.
Kibuno mpa amaguru, kibuno mpa amaguru! Bigenda bitarora inyuma; bimwe biti «twakurikiwe.» Ibindi biti «ijuru rigiye kutugwira!»
Joriji na nyina babonye byirutse bamanuka ubwo batangira kuyoragura bya bifaranga.
Buzuza imifuka, ibindi babitonda ku rugi, bafatanya kurwikorera, basubira imuhira bishimye.
Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 5,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.21-25; 35-37 Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.