Igihunyira kiti «kera nari mfite amaso meza, ubwo muruzi
yahindutse imituku ni izuba. Ryayarashemo impiru, iyo ntakugira
riba ryarampuhuye!»Umwijima uti «ntiwumva kwikuza kubi!
Hoshi dusange abantu noneho ugende ubwerabwera!»
Biragenda bihura n'umujura ati «izuba ni umwanzi wanjye,
ndubaka rigasenya.Naho wowe, ngukundira yuko ntunga ngatunganirwa.»
Umwijima uti «ahooo! Sinakubwiye ko nta mukunzi ugira; ari wowe ubwawe wikunda,ukikuza.
Reba rero aha amaboko make aterera imico myiza, none mba nkwivunnye.
Shyuu, ukava iwanyu mu ijuru ngo uzanywe no kunyirataho!»
Izuba riracemerwa. Rigiye kugenda, agacurama kati
«umwijima waguhenze ubwenge, abagabo waguhaye ni inshuti zawo gusa,
genda wange abo bagabo, uguhe abandi.
Nukumpaho umugabo mu nyoni ntuzange, kuko nguruka; nukumpaho umugabo wo munyamaswa urashime, kuko nonsa abana nka zo.
Umugabo wo mu bantu, ushime umukannyi ubarira impu n'inkanda, ni we wanga umwijima.»
Izuba riragaruka ribwira umwijima riti «abagabo wampaye ndabanze,
mpa ahubwo abandi.
Nuramuka wanze, ntunsindira aha tuzagera ku Mana.»
Umwijima uti «hoshi dusange Imana idukize, nta bandi bagabo nguhaye!»
Biragenda no ku Mana, birapfukama biraramya biti «Nyagasani, dukiranure : utubwire urusha undi akamaro.»
Imana iti «mwembi mugira akamaro, ntakitagira akamaro ndema! .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Ururimi n'umwijima (3) ....