....Inzovu nazo aho zibyagiye zishya ubwoba ziti «ubwo icyunzwe gikomeza kwiyongera, ishyamba ryahiye, umuriro uturi hafi. Igisigaye ni ugukizwa n'amaguru.» Imigobora zirayirarika, ibitwi zirabyitera, amaguru ziyabangira ingata!
Inyamaswa amagana n'amagana, inini n'intoya, zigenda ari uruvunganzoka inyuma y'inkwavu.
Induru ziravuga, ibikombe biromongana, imisozi irirangira, urusaku rurushaho kuba rwinshi, ukaba wagira ngo ni inkuba zirwaniye muri iryo shyamba.
Inkwavu uko zafashe iya mbere, zumva induru n’imirindi inyuma yazo, zikarushaho kugira ubwoba, noneho si ukwiruka zigasara.
Izindi nyamaswa nazo zabona iknwavu zongeramo umurego, dore ko zizirusha kunyaruka, zikarushaho gukuka umutima no kwiheba
Icyakora inkwavu ni zo cyane cyane zahaboneye amakuba: zazirikanaga umuntu wazirukanye azivuza amabuye aho zari ziryamye, ubwoba bugakomeza kuzica; zakebuka inyuma zikabona ibikoko byose biziriho, noneho umutima ugahaba.
Ubwo ariko intare yari yiryamiye mu ndiri ya yo, ntacyo yishisha, itaramenya ibyabaye.
Sinzi uko yaje kumva urusaku n’imirindi y’inyamaswa irakanguka. Irabyuka, irinanura, isohoka igomagira, iritegereza, ibona inyamaswa zose ziriruka nk’izasaze.
Iratontoma igira kabiri, iroshye ubwa gatatu, inyamaswa zose zibura aho zirigitira, ni ko guhagararira icya rimwe imbere y’umwami w’ishyamba.
Ariko umutima wari wazishizemo rwose, zituragurwa. Iby’umuriro byo ntizari zikibitekereza, kuko umutontomo w’intare wari wazikangaranyije.
Intare ihera ku nzovu, iyibazanya uburakari bwinshi, irazibaza iti«mwa bigoryi mwe, murirukanswa n’iki bene ako kageni?»
Inzovu ziti «twabonye imbogo zihunga umuriro, zivuga ko ishyamba ryahiye, tubona ko natwe ntaho dusigaye, duhera ko tuzikurikira.» Intare ibaza impyisi iti «ni iki cyabateye ubwoba?»
Impyisi ziti « twabonye ingeragere ziruka zihunga, dukeka ko ishyamba ryahiye, natwe turiruka.».../..
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Ubwoba bw'inyamaswa (3) ..