.....Abyutse asanga cyakamye. Nuko Petero Nzukira ava mu mwobo ajejeta inzoga. Sinakubwira isoni n'agahinda yari afite. Reka inyota yo, yaramusibaga! Aragenda yegura igisabo ajya kukibuganizamo andi mata. Igihe icunda arigejeje hagati, yibuka ko inyana ikiri mu ruhongore. Ati «yooo! Dore amanywa amaze gukamba, kandi sindahura inyana!» Aherako ariruka, ajya gukingurira Sine.
Ariko kugira ibyago bitera kumenya ubwenge.
Yamaze kuzitura inyana aribwira ati «ubwo nasigaranye n'umwana w'igitambambuga, nkaba kandi ngiye kuvoma, iki gisabo ningisiga aha ngaha, aribuze kugihirika.
Ndamuzi ni inkubaganyi. Naba kandi nongeye gupfirwa ubusa.»
Nuko akizirika mu ijosi, kigenda kinagana mu bitugu. Atora akabindi, ajya kuvoma amazi yo kuhira Sine.
Igihe yunamye kudubika ikibindi, amata yo mu gisabo aseseka mu mutwe no mu iriba.
Nuko Petero yunamuka mu iriba, ati «ibi ntabyo! Nta mata, nta mavuta nteze kubona uyu munsi.
Reka gusa njye kuhira inyana, nayikenesheje rwose, ntikigiye kurisha. Inzu yanjye yamezeho ubwatsi buryoshye kandi bwinshi, ndetse nayijugunyeho n'ibishazashaza byinshi.
Henga njye kuyuriza, ntacyo bitwaye uruhiza rwayo rurakomeye, kandi hasi yubakishije amubuye manini!»
Inzu ya Petero yari yubatse munsi y'umugunguzi muremure; mu rubega rw'umugunguzi hareshya n'ubutaka.
Petero niko kuhatambika ikibaho kinini; cyambukiranya inzira n'uruhiza rw'inzu, abona kucyurizaho inyana ye.
Ariko rero Petero ntiyashoboraga kuguma hejuru aragiye inyana, kuko yagombaga kugemurira umugore we.
Ni ko kuzirika umurunga ukomeye mu ijosi rya Sine, awumenesha igisenge, utunguka mu nzu imbere. .../...
Ibikurikira murabisanga kur paji (page)Petero Nzukira (3) ...