Joriji Baneti (2) :

......Wabaye watwaraga iyo suka ku rutugu! Cyono jya gucyura ingurube iri hepfo hariya mu njumbure!»

Joriji agenda ubwo; abonye ingurube, yibuka ibitutsi bya nyina, niko kuyiterera ku rutugu.

Ya ngurube igira ugutwi kwa Baneti irakuha.

Noneho nyina amubonye induru ayivaho, ati «yobobobo!! wa gipfu we, ingurube yarinze kuguca ugutwi ureba iki?

Wabaye wazaga uyikurura inyuma yawe?

Ntacyo uzimarira, noneho ndahebye!

Cyono jya kwa Veronika gutira inkono yo guteka inyama!»

Joriji Baneti yiruka ubwo no kwa Veronika mu gacyamo.

Amaze gushyikira inkono, ashumika umugozi mu mukondo, agenda ayikurura inyuma ye.

Hogi, Hogi, Hogi!!!, Igikono na cyo kiramuhima, kigenda cyenda kumuca ibitsi inzira yose.

Ageze mu irembo; nyina amukubise amaso, ati «shyuu ! Joriji we nibakureke, uri inka mu zindi! Nanjye ngo uri inka. Ashwi na yo ntuyigejejeho!

Nkuyeyo amaso, sinzasubira kukwakura; ejo ntaziruka ku gasozi kubera wowe!»

Nyamara nta mubyeyi ucika ku mwana we. Baca umugani ngo «ubyaye ishyano araryonsa.»

Bwagiye kwira, nyina aramubwira, ati «mwana wanjye, ni wowe mfite wenyine, ni wowe nkunda, ntukababazwe n'uko ngutuka; mba ngira ngo uce akenge nk'abandi bana.

None dore ngiye kugura umunyu n'urusenda byo gushyira mu nyama kugira ngo zize kuryoha, usigare unshaniye ndatebuka.Nubona inkono igiye gukama ntaraza, wongeremo utuzi dukeya.

Uramenye ntushyiremo menshi ataza kubishya umufa!»

Nyina amaze kugenda Joriji asigara ku nkono, ahutagira umuriro, acucagira amazi make muri ya nkono. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Joriji Baneti (3) ....