.....Intare ihindukirana agakwavu aha kari kabunze muri ya senga, maze ikabwirana umujinya mwinshi isa n'ikarora rwose (sinzi icyari cyayibwiye ko kihishe hafi aho mu muheno), Iti «niko wa kagome we, urabona ngo uranyamburira abana ibiryo, ukabyirira?
Ntubona ko wabishije inzara?
Sohoka muri uwo mwobo; nudasohoka kandi ndakwereka,
Sohoka se bitaraba nabi.»
Agakwavu rero aho kari gashya ubwoba kati «nimumfashe aya macumu yanjye muyanshyirire hanze mbone uko nsohoka.»
(Naho amacumu yari amatwi y'agakwavu.)
Intare yarayajugunye, kajyana na yo kabandagara hirya iyo gahaguruka kanduruka.
Nuko intare ibonye ko urukwavu rutongeye gukoma kandi rukaba rutasohotse, ibaza ibyana byayo iti «rwa rukwavu rurigitiye he?»
Ibyana biyisubiriza icyarimwe, biseka biti «ntureba hiryaaa. . . ruragenda rutaruka.»
Intare irurabutswe, irarubwira iti «genda shahu wampenze ubwenge kare!
Nta n'ubwo nirirwa ngukurikirana, uri inyaryenge koko!»
Nuko urukwavu ruhikura rutyo.
Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 4,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.35-36;
Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.