......Bahuriye mu nzira narwo, inkuba irabandabanda, umwami ati “ntantanga, ngira imbaraga nke ntiduhwanije na we. Umwami arukubita impiri ku itako, rurabandagara, rwikubita hasi, rugize ngo rurabyuka, inkuba irukubita urushyi, rusubira hasi! Rwiruka rujya mu mubyuko.
Umwami aba yahatanze, arubuza gusohoka mu mubyuko.
Inkuba irarushaka irarubura.
Urupfu rwirukiye mu nzuzi ngo rwihishemo rusanga umukecuru arasoroma ibisusa. Ruti «ese wa mukecuru we wampishe ko ureba nkubwe!»
Umukecuru ati «ese ndaguhisha he ko ureba ntari mu rugo ngo ndagushyira mu gikari, ndagushyira he wa kantu we kakutse umutima?»
Urupfu ruti «Ese ko wunamye, nikinze imbere y'iyo hururu yawe, sinayobya umuvu bariya bampiga bagahita?»
Umukecuru ati «niba wabishobora, uzi ko wahakwirwa, igire muri iyi hururu, maze ujye mu gikondorero wihishemo.»
Rumaze kugeramo, Imana iba igeze aho iti «mbonye aho rugiye» Inkuba iti «rugiye aha. Ariko se ko ruhungiye mu muntu, ndamwica? Nirugende nanone ruraducitse!»
Imana iti «ko turusiga aha se, rukazaturimbura?» Inkuba iti «waretse se nanone aka gakecuru nkagakubita?»
Imana iti «ko nabereyeho kurema no kugira ngo ibintu bigwire, aka gakecuru turakaziza iki?»
Birigendera, biti «ruzateba, ruzasohoka.» Agakecuru kararubana, ruratura, rusanga rutanyagirwa, rusanga ndetse n'umukecuru afite amaraso. Ruti «mbonye n'ikigega kintunga.»
Uwo mukecuru ararubana, bukeye arushyikiriza n'abuzukuru n'abuzukuruza be. Bararufatanya, kugeza igihe rusakara mu isi yose.
Nguko uko urupfu rwaje mu bantu.
Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 6,Icapiro ry'amashuri 2004,PP.26-28;Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.