Bihurirana n'uko mu gihugu hari hateganyijwe irushanwa rikomeye ryo ryerekeye imyuga.
Umwami yakoranyije abahanga mu kogosha, mu kumasha,mu kubaza mu gucura n'ibindi.
Umunsi wateganyijwe ugeze, ba bahungu bajyayo. Hatangira abogoshi.
Barogosha ,barogosha,bigeze aho abantu benshi bahururira wa wundi wize iby'ubwogoshi.
Bose batangarira ubuhanga bwe kubera ko yogoshaga vuba kandi neza.
Abogoshi barangije , hakurikiraho abacuzi.
Bategekwa gucura ishusho y'umwami. Inyundo barazibaka, mu gihe abandi bagihuzagurika icyuya cyabarenze, wa musore wize ibyo gucura ishusho aba ayishyize aho.
Rubanda barashika n'abarushanwaga, inyundo barazinaga, bahururiye rya shusho,kuko ryasaga neza n'umwami. Noneho hataho abamasha.
Bagombaga guhamya intobo itunze ku gisongo gishinze mu ntambwe magana abiri.
Abantu karijana barahukanwa barasa, kabiri,gatatu, kane, bagahusha, abandi igisongo bakakizinga uruti, habura n'umwwe uhamya intobo.
Maze wa muhungu w'umusirikare abonye bose begamye aba arahashinze. Arafora
ngo pyaa.. umwambi ugurukana ya ntobo, abantu bose bariyamirira.
Nuko ba bavandimwe uko ari batatu baragororerwa. Se na we arabashima.
Kubera ko buri mwana yari yerekanye ubuhanga bwe butangaje mu mwuga we, ya nzu bayiragwa uko ari batatu.
Umubyeyi wabo amaze gupfa,bakomeza kubana neza, bakora imyuga yabo bakurizaho kuba abakire.
Si Njye wahera hahera umugani.
Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 4, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.22-24; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.