Umwami yohereza yo Abahutu ngo bajye kureba, bagaruka bavuga nk'aba mbere.
Atuma abatutsi, bagaruka bavuga kwa kundi.
Yohereza abatwa, baracyitegereza, bagaruka intero ari ya yindi.
Abwira abahutu ati «Mugende mugiterure.» Bagiteruye kirabananira.
Abatutsi nabo bagiteruye kirabananira,
Abatwa bagiye biba kwa kundi.
Bukeye haza umusore ati «Nyagasani, kiriya gisabo cyananiranye, ngiye nkagiterura wazampa iki?»
Umwami ati «Naguha icyo ushaka cyose.»
Umuhungu aragenda aragiterura, arakizana, bagishyira munsi y'ikigega, umwami aramugororera birambuye.
Uwo mwami ntiyagiraga umugore, yibaniraga na mushiki we. Bukeye ajya guhiga.
Umukobwa ati «ubona kiriya gisabo cya musaza wanjye kitaza ngo tubohe imitemeli cyokameneka! Ubona kiriya gisabo cya musaza wanjye kitaza ngo twoze ibyansi cyokameneka!»
Undi ati «Kireke, harimo Rutoke rw'urutunda yaza yakurusha.»
Ati «Ngwino undushe.»
Wa mukobwa ava mu gisabo, araza baboha ibyibo aramurusha, bacunda amata aramurusha, bariyuhagira aramurusha, birangiye yisubirira mu gisabo.
Wa mukobwa abwira umwami ati:
«Muri kiriya gisabo harimo umukobwa mwiza, uzagume aha ngaha, wihishe mu kiraro, nzamuhamagara aze, nagera aha uzagende ugiterure ugihishe, azabura aho yihisha maze umufate umurongore.»
Bukeye umwami ajya mu kiraro yikingiranamo. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umukobwa wo mu gisabo (3) ...