... Umugore akihagera, wa mugabo aramusuhuza, maze aramubwira ati «ngira ngo nta kintu ubuze!» ubwo ariko abimubwira asa nkumwenyuye, mbese nkubwira uwo baziranye.Umugore ntiyamureba n'irihumye, arihitira!
Umugabo arangurura ijwi ati «mbese noneho ntucyumva?»
Umugore asubiza amaso inyuma n'agasuzuguro kenshi, abwira uwo mugabo ati:
«aho waba uziko uwo ubwira ari umuntu w'icyubahiro?
Wagize ngo ndi rubanda rusazwe! Aribyo niwongera kurevura uribonera.»
Umugabo aramwihorera!
Bukeye ngo umugore abyuke, asanga yanzu na bwa bukire bwose byayoyotse, aryamye muri cya gisate cy'ingunguru yahozemo!
Yicuza icyatumye yiha gusuzugura wa mugabo.
Abanyarwanda baca umugani ngo «Gukira byibagiza gukinga».
Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 4, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004, PP. 27-29. Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.