...Bugicya , umugore ngo ajye kubona, abona iruhande rwa ka karima imbyeyi n'iyayo n'icyana cy'ingurube gishaka ibyo kirya! Si bwo agiye kuba umukungu! Wa mugabo agiye kumubera imana rwose!
Hashize igihe kirekire, nyamugabo aragaruka abaza wa mugore ati «ubuse kandi hari ubukire wifuza burenze ubungubu?»
Umugore aramusubiza ati «hora yewe winshinyagurira!
Aho uzi kuba umutindi nk'uko narimeze kandi ngeze mu za bukuru?
Noneho iyo unkiriza rimwe, ukanshajisha neza!
Wowe se ko nitekera,
Nkaba muri iyi nzu njyenyine,
Singire uwo ntuma ku isoko akaba ari njye wigirayo ngenda nsayagurika muri biriya byondo! ubwo se urumva nkize iki?»
Umugabo aramusubiza ati «ubukire ahubwo ugiye kubura aho ubukwiza!» Mu gitondo umugore agikanguka ,yumva mu nzu urusaku rw'ibintu biterurwa hirya no hino, ariko ntamenye ababiterura.
Yumva aryamye ku buriri bwiza.
Arebye asanga ni igitanda cy'akataraboneka,
Yahindukira kikamutembereza!
Yongeye kureba hirya abona hateye intebe nziza cyane n'ameza abengerana.
Hirya gato hari indorerwamo yometse ku nzu. Ako kanya abona umukobwa akinguye icyumba, amusuhuzanya icyubahiro ati «mbazaniye amazi yo kwiyuhagira kandi nateguye.»
Umugore arabyuka ariyuhagira , uwo mukobwa aramusokoza, aramwambika.
Yirebye mu ndorerwamo asanga atakiri wa wundi yarakize cyane. Aratangira arabigendera, reka iminsi mikuru sinakubwira.
Si bwo abaye ikirangirire!
Umunsi umwe, wa mugabo yiyambarira gitindi maze aza guhagarara ahantu yari azi ko uwo mugore akunda kunyura,yigendagendera n'abaja be. .../...
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugore w'umutindi nyakujya (3) ...