... Nyiranda azibonye ati «natanzwe!» Agufatira imfunguzo vuba vuba akebaguza,
maze akugira mu nzu, aho nyina yakundaga kubika ibintu,
ahumira ku gikombe cyuzuye umuti wari ugenewe kwica isazi ati:
«reka mbanze nirenze aka gakombe, mbone kwitonda! Na njye ndore ye!
Aho mama angejeje no kunkingirana kwe!» Mu gihe atangiye kugotomera, nyina aba arakinguye.
Nyiranda akubitwa n'inkuba!
Nyina amukubise amaso ati :«aho murabona!
Sinakubwiye ubusambo bwawe!
Ubwo burozi urabukizwa n'iki?
Wari uyobewe ko ari umuti so yazanye wo kwica isazi?
Mbese ubundi urinda kwiba ari uko wabuze icyo urya?
Hari undi tuvunikira utari wowe?
Uri intezarubwa!»
Nuko nyina atangira gutabaza abahisi n'abagenzi, ashaka uwamurangira umuti wo kumurutsa.
Muri bo haboneka umwe w'inararibonye, amurangira amata ho umuti.
Amutegeka kumuha menshi ngo yijute.
Bakimara kuyamuha, umwana arushaho kugira iseseme no kumererwa nabi mu nda, nuko sinakubwira acisha hasi no hejuru!
Nyamara ariko ntibyamubuza gukomeza kumererwa nabi, amara igihe kirekire atajya mu ishuri.
Arahira kuzongera kurya icyo adahawe.
Si Njye wahera hahera umugani.
Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 4, Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.33-34; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.