... Umukobwa agira ngo ni musaza we, abwira urutare ngo rukinguke. Agiye kubona, abona hinjiye cya kinyamaswa. Ati «ntabwo ibyanjye birarangiye.»
Akibwiye ngo agikarangire utuyuzi, kiti «ntatwo nshaka.»
Giherako kiramurya.
Musaza we aza kuza asanga cya gipyisi cyariye mushiki we, ahamagaye abura umwitaba.
Abwira urutare rurakinguka, arinjira acana mu ziko.
Arabutswe mu rusenge rw'urutare ukuguru kwa mushiki we, akeka ko yahagiye kubera ubwoba, ariko akumva amaraso amutonyangira.
Arashishoza, asanga ukuguru ari ukwa mushiki we cya gipyisi cyashigaje.
Nuko arara aho, aryama ataryamye, bucya ajya guhorera mushiki we.
Amaherezo avumbura cya gipyisi, agiye kucyica, kiti :
«Banza uce aka gatoke ukuremo nyogosenge nariye.
Ca n'akangaka k'iburyo ukuremo sowanyu nariye.
Tema n'iki gikumwe, ukuremo mushiki wawe.»
Baba abigenza atyo, agikuramo bene wabo.
Agitera icumu aracyica. Anyaga ibyo kwa cya gipyisi byose, nuko araboneza aritahira, ibyishimo ari byose.
Sijye wahera hahera umugani.
Byakuwe Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho,Gusoma umwaka wa 3,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.45-48; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.