... Musaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije. Musaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we.
Abwira urutare ati «baruka Baba yinjire.»
Urutare rurabaruka.
Baba arinjira, asanga Nyanshya yagize ubwoba.
Ati «ni bite?»
Undi ati «ndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk'uko usanzwe umpamagara,
Maze nti baruka rutare Baba yinjire,urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba.
Ndakibwira nti Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw'utudegede?»
Ngo «turakakudegeda munda».
«Ngukarangire utuyuzi tw'impaza?»
Ngo «yego Mukaka wanjye.»
Ndakibwira nti:
«Urujya hanze ni urwawe,
Urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye,
Urujya mu mbere ni urwanjye.»
Noneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti «fata.»
Cyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana.
Kimbwira ko nikigaruka kizandya.
Musaza we yirirwa aho, yiriranwa icumu n'umuhoro agira ngo nikigaruka acyice. Ariko cyari cyabumvirije kimenya ko ahari.
Agitegereza iminsi itatu nticyaza.
Inzara ibishe ahinduka mushiki we, ati «umenya ari ubwoba bwari bwakwishe.»
Nuko ajya guhiga utunyamaswa.
Igihe atarahiguka, cya gipyisi kiragaruka kirongera cyigana Baba. ../..
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa Nyashya na Baba (4) ...