... Nyanshya ati: «baruka rutare Baba yinjire.» Urutare rukabaruka, Musaza we akinjira.
Bagateka bakarya, bwacya mu gitondo agasubira guhiga.
Bukeye haza igipyisi, cyumviriza ibyo Baba avuga aririmba.
Umunsi umwe kigerageza kumwigana.
Wa mukobwa ati «iryo jwi ko atari irya musaza wanjye?»
Aricecekera, cya gisimba kiragenda ariko ntibyatinda kiza gushobora kwigana Baba.
Nuko kiraza kirahamagara, umukobwa ati «baruka rutare Baba yinjire.»
Urutare rurakinguka. Abona igipyisi kiraje.
Ati : «Ye data we!
Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw'utudegede?
Turakakudegeda mu nda.
Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw'impaza ?
Yego mukaka wanjye.»
Wa mukobwa afata akungo, akaranga utuyuzi, ati:
«rero sogokuru, urutaruka rujya hanze, ni urwawe,
Urutaruka rujya mu mbere ni urwanjye,
Urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye.»
Warupyisi iti «ndabyemeye.» Nuko akaranga za nzuzi.
Uruyuzi rumwe rurataruka, rujya hanze.
Nyanshya ati «ngurwo urwawe ruragiye.»
Cya gipyisi cyiruka kijya hanze.
Wa mukobwa ati «fatana rutare.»
Urutare rurafatana, Umukobwa aguma aho.
Cya gipyisi kiragenda. ../..
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa Nyashya na Baba (3) ....