...Bukeye ahamagara Nyarubwana ati «mbwira icyababyibuhije wowe na Shobuja; nutambwira kandi nzakwisha inzara nta kindi gihano nzaguha!» Imbwa iti «batwitayeho cyane tubona ibyo tulya n'ibyo tunywa byinshi.»
Umugore yanga kwemera, yanga kugaburira Nyarubwana, igiye guhodoka iragenda yegera nyirabuja iti «najyaga guhiga inkware, inkwavu, isha,nkabaga,nkotsa, ngahamagara databuja tugasangira!»
Umugore ati «nuko urakoze, dore igaburo ryawe nk'uko bisanzwe.» Umugore ati «ishyano ryaraguye! Ubonye ngo umugabo wanjye asangire n'imbwa, ahumane, none nanjye akaba ashatse kumpumanya, nako byararangiye ntagisigaye, nta bwo tukibanye ngiye iwacu!»
Nyarubwana ikaba yari ifite ibibwana. Ibonye nyirabuja arakaye, yitegura kugenda, ifata ikibwana cyayo igishyira mu gicuba cy'amata y'amacunda nyirabuja yanyweshaga umuceli.
Umugore mbere yo kugenda, akajya aza agasomaho ariko atazi ikirimo.
Nuko mu gitondo cya kare umugore abwira umugabo, ati «urabeho sinshoboye gusangira n'imbwa!» Agenda ubwo!
Umugore amaze kugenda, umugabo ati «Nyarubwana rero wararikoze, wamennye ibanga none dore ibibaye?»
Nyarubwana iti «ceceka nzamugarura bidatinze.»
Mu gitondo kare, Nyarubwana irabyuka, ibanga ingata ifata igicuba kirimo amacunda, umuheha n'ikibwana irikorera n'iwabo w'umugore.
Umugore ayikubise amaso, agenda yiruka ayisanganirira ku irembo, ati «ni ibiki Nyarubwa?» Nyarubwana iratura, ipfundura igicuba yereka nyirabuja; akubise amaso cya kibwana arumirwa.
Nyarubwana iti «nta soni ufite zo kundira abana ukabasomeza amacunda, warangiza ugafata inzira, ukigira iwanyu? Nzanywe no kugira ngo mbyereke ababyeyi bawe ndetse n'abaturanyi, hanyuma bavuge uko nkwiye kumera!»
Umugore ati «ceceka hoshi dutahe, ndetse ntugere no mu rugo, iwacu bataza kukubaza ikikugenza.» ../..
Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) Umugani wa nyarubwana (3) ...