....Bakame irazisubiza iti «ntibibatangaze, ubwo ntangiye gusamba; mu kanya murabona nangutse!» Nuko zimaze kwizera ko Bakame itagishoboye gucika, zitangira kwiganirira.
Mu gihe zicyibereye mu kinwanwa, Bakame akagozi irakagutura, isimbuka limwe nk'umurabyo, irazimira pe! Inyamaswa ngo zikebuke, zisanga Bakame yagiye kera.
Zisigara zimanjiriwe.
Naho Bakame yisangira nyina mu ndiri yayo.
«Abanyarwanda baca umugan ngo ikizere kiraza amasinde.»
Byakuwe:Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 4,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.20-21; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.