.... Bajishura umuheto, bashaka ingoyi yo kubohesha Sacyega, baramuboha. Igihe amaze kuremba, Ngoma aba arahageze, akoma yombi.
Ati «Nyagasani, kiza uriya muntu ni data.»
Nuko umwami ategeka ko bamubohora.
Ngoma ati «Data uyu yandiye ndi umwana we, andyana na mama, ariko singiye kumera nka we, dore ibyo mwari mwamutumyeho:
Imvi zitari ku mutwe w'umuntu, ngizi, ni amasaka basereka akamera,
Ikimwa kimwa imisozi, ni isuka bahingisha, ibumbabumba igarikabiganza ni iyi nshabiti bashisha,
Ingongo ikeba amazi ikayatandukanya ni uruho umuntu adahisha amazi.»
Nuko umwami ati «uyu ni we mwana wa Sacyega wereweho n'umusatsi ungana utya?»
Bati «ni we.»
Umwami agororera Ngoma ishyo ry'inka, amuha n'abagaragu, aba n'umuhannyi mu kigwi cya se, ati «Sacyega ntazongere kumbera umuhannyi ukundi.»
Ari Sacyega n'abo bari bazanye, ari Ngoma n'abagaragu yari agabanye, bose barikubura barataha.
Mu nzira baza kubona umugezi unyuze mu kuzimu, ugeze hirya uruburuka.
Sacyega ati «mbe Ngoma mwana wanjye, ibi ni ibiki?
Umwana ati: «simbizi.».
Barakomeza, bigiye imbere bahura n'ikinyabwoya intozi zagitonzeho, ati « Ngoma mwana wanjye ibi ni ibiki?»
Umwana ati «ubure kubimbwira wowe mukuru!»
Baragenda bigiye imbere nanone babona inkware iri hagati y'abana bayo. Sacyega, ati« mbe mwana wanjye ibi ni ibiki?»
Undi ati « simbizi.» ..../....
Ibikurikira murabisanga kui paji (page) Ngoma ya sacyega (3) ....