....Cyilima avamo, ariko ubwoba ari bwose, akeka ko amushuka. Nsoro amuhisha mu mwobo, arenzaho ibyatsi. Ni yo mvano yawa mugani ngo «aho umugabo avuye undi atereraho utwatsi.»
Imanzi zigeze aho Nsoro arazirindagiza, ati «nimuhogi twigendere, Abanyarwanda ni abahanya, Cyilima yansize!»
Amaze kwikubura n'Imanzi ze, Cyilima asohoka muri wa mwobo, yiruka amasigamana ijoro ryose.
Atungutse iwe mu Ruhango rwa Kigali, asanga rubanda bajumariwe, bagira ngo yapfuye.
Bamukubise amaso barishima, bakoma akamo batera hejuru, bamwe bati «Imana iruta Imanga» Ubwo bashaka kuvuga ingabo ze zitamukuye mu mazi abira.
Abandi bati
«Imana iruta Imanzi!» kubera ingabo za Nsoro zitifuzaga kumusonera.
Abandi na bo, abashaka kuvugira icyarimwe ko Imana iruta ingabo zose, ari Imanzi za Nsoro, ari n'Imanga za Cyilima n'izindi zose iyo ziva zikajya, bati:
«Imana iruta ingabo, kuko ariyo yonyine yakuye Cyilima mu nzara z'Imanzi za Nsoro, Imanga ze zimaze gusumbirizwa.»
Nuko iyo migani yose ivuga kimwe uko ari itatu isakara mu Rwanda.
Abubahuka bati «Imana iruta Imanga.»
Abahinyura bati «Imana iruta Imanzi.»
Abakomatanya bati «Imana iruta Ingabo.»
Si Njye wahera hahera umugani.
Byakuwe: Ikigo cy'igihugu gishinzwe integanyanyigisho, Gusoma umwaka wa 6,Icapiro ry'amashuri-Kigali 2004,PP.37-38; Igitabo wagisanga muri Librairie Caritas-Kigali n'ahandi hagurishirizwa ibitabo mu Rwanda.