....Mwungeli araza n'inyota yose, afata umuheha awushinga mu mata, aranywa, ariruhutsa, noneho ati «Navuze ko Biraro Mutemangando natankiza azanyica; none ngaho birabaye, reka azankize!» Bajya guca icyarire barazisasira. Biraro Mutemangando asasa mu muryango, atekera itabi aranywa. Inka iza gukorora.
Mwungeli ayumvise ati «Ni nde unkororeza inka? Ndabizi ni wa musazi Biraro nta wundi wabigira! Nongeye kuguca uranze ubaye ikivume.»
Si Njye wa hera hahera umugani.
Biraro Mutemangando abyuka kare ajya kubwira bene se ati «Data yongeye kunca aho kungororera.» Barongera barahaguruka bagenda ari mirongo itanu, bajya guhakwa.
Baragenda bajya kwa Gahaya bati «Turashaka ubuhake.»
Gahaya ati «Ntawakwanga guhaka abantu baza bashaka ubuhake.»
Bukeye Gahaya aza kubagira Mutemangando inka, maze umwana ayoherereza se Mwungeli.
Umunsi umwe kwa Gahaya haza kuvumbuka imbogo.
Bati «Uyica aragororerw, kandi udatabara arabeho baramurimburana n'abe.»
Biraro Mutemangando aragenda arayirukana, ayitera icumu, imbogo iriruka, arongera ayitikura icumu mu rubavu ayitura hasi ayicara hejuru, maze atuma kuri bene se ngo nibajye kurimbura kwa Gahaya.
Ntibahasiga n'uwo kubara inkuru.
Ni uko Biraro Mutemangando uko yakicaye kuri ya mbogo yitwaga Rubito, ararigita baramuheba.
Bakuru ba Biraro bigarurira igihugu cyose cya Gahaya, baragitegeka.
Si Njye wahera hahera umugani.